Urusaku rw’imbunda ziremereye rwongeye kumvikana mu bice bitandukanye bya Mweso na Mabenga muri Teritwari ya Masisi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, nk’uko bamwe mu bari hafi yaho babivuga.
Inyeshyamba za M23 zatangaje ko muri iki gitondo uyu munsi ingabo za leta zifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba yiswe Wazalendo, ingabo zo mu bihugu bimwe by’ihuriro SADC hamwe n’u Burundi zabagabyeho ibitero zikoresheje imbunda za muzinga n’ibifaru by’intambara.
Iyi mirwano yubuye nyuma y’igisa n’agahenge kabaye ejo ku cyumweru mu karere k’imirwano ka Masisi ahegereye Sake. Hari kandi nyuma y’inama y’abagaba b’ingabo za bimwe mu bihugu by’ihuriro SADC byohereje ingabo muri DR Congo.
Aba bagaba b’ingabo z’u Burundi, RD Congo, Malawi, South Africa na Tanzania bahuriye i Goma mu mpera z’icyumweru gishize, banasuye agace ka Mubambiro ku nkengero za centre ya Sake.
Maj Gen Sylvain Ekenge, umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo yabwiye abanyamakuru ko abo basirikare bakuru ubwabo bagiye “kwirebera uko ibikorwa bya gisirikare byifashe” ku rubuga rw’intambara no “gukaza ingamba zo gukomeza ibikorwa”.
Ekenge yavuze ko inama y’abo bagaba b’ingabo i Goma ari “ikimenyetso gikomeye cy’ubushake bwa SADC n’u Burundi iruhande rwa RDC mu kugarura amahoro iburasirazuba.”
Ingabo za SADC zatangiye kugera muri DR Congo mu Ukuboza umwaka ushize, zitezweho umusaruro. Africa y’Epfo yonyine bivugwa n’ibinyamakuru byaho ko yohereje abasirikare bagera ku 2,900 n’ibikoresho by’intambara.
Mu gihe ibihugu by’amahanga bikomeje gushyira imbaraga mu gukemura aya makimbirane mu nzira y’ibiganiro, biraboneka ko n’imirwano ishobora kudahagarara vuba.