Imitwe 8 ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Congo, yemeje ko yiteguye kurambika intwaro hasi mu gihe Perezida Tshisekedi yayiha ubutumire mu bihaniro by’amahoro bya Nairobi.
7sur 7 ivuga ko inyandiko igaragaza ubu busabe yasinyiwe i Lubero, ishyirwa umukono n’abayobora imitwe 8 ihakorera.
Iri huriro ry’iyi mitwe 8 ryiyise CFNC( La Coalition de forces nationalistes pour la défense du Congo ) rivuga ko ryiteguye kurambika intwaro mu gihe Leta ya Kinshasa yaba ibatumiye mu biganiro bigamije amahoro.
Mu butumwa batanze bagize bati” Twiteguye kurambika intwaro hasi mu gihe twatumirwa na Perezida Tshisekedi mu biganiro i Nairobi. Twifuza ko uko ihuriro ryacu rigizwe n’imitwe 8 y’ubwirinzi , twiteguye ko tuzohereza abantu 8 bahagarariye imitwe yacu mu biganiro i Nairobi”
Iyi mitwe yashyize umukono kuri iyi nyandiko yiganjemo ikorera muri Teritwari za Lubero na Beni ni FPRD iyoborwa na Kavugho Noella ufite icyicaro i Munoli (Lubero), MFP ya Colonel Jackson Muhukambuto, Yira Force ya Kufa Jérémie ufite icyicaro Mangina-Cantine, l’AVCA ya Sokulu Kyatwa ufite ibirindiro i Isale, Yira iyoborwa na Konda, Triple Force iyoborwa na Roger, MNDLK ya Luko Israël na Léopard iyoborwa Kilimangoma.
Ibiganiro bya mbere by’amahoro bya Nairobi , byahuje Leta ya Kinshasa n’Imitwe yitwara gisirikare byarangiye kuwa 27 Mata 2022. Perezida Tshisekedi yavuze ko igice cya 2 cy’ibi biganiro giteganijwe vuba, aho byitezwe ko imitwe 30 ikorera mu ntara ya Ituri ariyo izitabira ibiganiro. Ni ibiganiro kandi bizaba birimo intumwa zihagarariye ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Burundi, Leta zunze ubumwe za Amerika n’Ubufaransa.