Inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro ku isi kuri uyu wa kane tariki ya 19 ukuboza 2019 igendeye ku mwanzuro nomero 2502 yongereye manda ya MONUSCO gukomeza kubungabunga amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo igihe cy’umwaka ni ukuvuga kugeza ku itariki ya 20 ukuboza 2020.
MONUSCO izagira umubare w’ingabo zikabakaba14 000 indorerezi zigera kuri 660 abapolisi 591 n’abandi bagize urwego rwa Polisi bagera ku 1050.
Inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro ku isi yemeje kandi yashimangiye umutwe udahoraho wa Polisi ugizwe n’abagera kuri 360 basimbura ingabo.
Igendeye kandi ku bigaragara byagezweho , by’umwihariko mu duce twiganjemo indiri y’ingabo zitagihungabanya umutekano , iyi nama yahamagariye kandi ubunyamabanga bw’umuryango w’abibumbye kugabanya umubare w’ingabo za MONUSCO ndetse n’igice yakoreragamo.
Inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro ku isi yemeje ko mu byo MONUSCO igomba gukora harimo gucunga umutekano w’abasivili , gushimangira no kongerera imbaraga inzego zose za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo , na none kandi ikita ku mavugururwa ku miyoborere n’umutekano.
Ku birebanye no kurindwa kw’abasivili , umwanzuro nomero 2502 ugaragaza ko MONUSCO igomba gufata ingamba za ngombwa ku burinzi bushikamye , mu kurengera abasivili batotezwa aho ingabo zibungabunga amahoro zitakiri by’umwihariko mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
IRASUBIZA Janvier