Uyu munsi ku wa kabiri tariki 26 Werurwe kuva mu gitondo, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, zirimo FARDC, FDLR, abacanshuro, imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, ingabo z’ingabo cy’u Burundi n’ingabo za SADC, zagabye igitero ku turere dutuwe cyane muri Nyange, Gatovu n’ibice bihakikije, zikoresha intwaro zikomeye, zitera urupfu no guhunga kw’abaturage benshi.
Ibi biratangazwa n’umuvuguzi wa M23 mu bya Politike Lawrence Kanyuka, wabicishije ku rubuga rwa X.
Yakomeje ati: ” Twamaganye cyane ubutegetsi bwa Kinshasa kuba bukomeje ubwicanyi bw’Abanyekongo, mu gihe abayobozi bo mu karere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bashaka gukemura mu mahoro amakimbirane akomeje kubera mu burasirazuba bwa DRC bakemura intandaro y’amakimbirane.”
Yasoje avuga ko abarwanyi ba M23 biyemeje gukomeza kurinda abasivile, kandi ko kudatabara umuntu uri mu kaga ari ikosa rikomeye.