Ingabo za LONI ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo MONUSCO zirashinjwa guta ibirindiro byazo byari i Rwindi zikahasiga ibikoresho byinshi bya gisirikare, maze umutwe w’inyeshyamba za M23 ugahita ubyigarurira.
Isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Rwindi yemeza ko hashize iminsi ibiri ingabo za MONUSCO zivuye i Rwindi mu birindiro byazo, aho zari zimaze imyaka igera kuri 20 ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zatumwemo n’umuryango w’abimbunye LONU.
Izi ngabo za MONUSCO zikaba zarahavuye shishi itabona kubera igitutu cy’ubuyobozi bw’igisirikare cya leta ya Congo FARDC.
Aya makuru yemejwe kandi na Bwana Kavota Omar Umuvugizi wa Sosiyete Sivile muri ako gace, aho Bwana Kavota yabitangaje agira ati:”Nkuko nabivuze kera hari amakosa yakozwe n’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila, bwo kuzana abakerarugendo bambaye imyenda ya gisilikare, aribo MONUSCO”.
Bwana Kavota Omar yakomeje avuga ko aya makosa yashimangiwe na Leta ya Tshisekedi Tshilombo aho yageze we noneho akabihuhura.
Ku rukuta rwa X uru rwahoze rwitwa Twitter rukunda kunyuzwaho amakuru y’umutwe wa M23, Vive M23 rwerekanye Video yerekana neza Ibirindiro by’ingabo za Monusco birimo imodoka n’ibindi bikoresho byinshi byatawe n’izi ngabo inyamaswa zo muri Pariki zirimo inkima n’inkende arizo ziri kubitemberamo.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com