Inzego zishinzwe umutekano zaburijemo ibitero byinshi byari kwibasira abaturage ba Beni muri Kivu y’amajyaruguru.
Ibi bitero by’iterabwoba byagombaga kuba ku minsi mikuru isoza umwaka byateguwe n’inyeshyamba za ADF zisanzwe zizwiho kurwanya ubutegetsi bwa Uganda, zikorera mu burasirazuba bwa Congo.
Amakuru y’ibyo bitero yamenyekanye neza ku munsi w’ejo tariki 30/12/2023, habura gato ngo bibe.
Nk’uko byavuzwe na Kapiteni Antony Mwalushayi, ngo ibyo bitero byari kwibasira cyane cyane imijyi imwe n’imwe yo mu karere ka Beni, hagamijwe guhungabanya amahoro y’abaturage.
Imyaka ibiri irashize umujyi wa Beni ugabweho igitero cy’ibisasu muri resitora yo mu mujyi rwagati, ibyo bikaba byarahitanye ubuzima bw’abantu bagera ku icumi.