Kuri uyu wa gatanu , tariki ya 27 Ukuboza 2019 , Intumwa ya Papa muri Kongo , Karidinali Fridolin Ambongo , mu masaha y’igicamunsi yageze mu gace ka Beni mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru. Yagize ati « Uruzinduko rw’akababaro » kugira ngo nirebere ukuri ku mibereho y’abaturage ba Beni. Ku bwe , umutekano muke uri hariya , ugomba kugira iherezo kuko aho bigeze abaturage barababaye bihagije.
Aragira ati « Ndahageze , ibyiyumviro byanjye mu mutima biteye ubwoba n’agahinda . Mbabajwe nibyo niboneye hano i Beni. Nagize umuhati wo gusura abaturage ba Beni , ngira ngo mbumve no kwirebera n’amaso yanjye ukuri ku mibereho yanyu».
Yagize ati « Kuza muri kano gace , ni icyizere cyinshi ko uburyo mubayeho hano mutagomba gukomeza kubaho gutya igihe kirekire ! »
Intumwa ya Papa muri Kongo , Karidinal Fridolin Ambongo n’abari bamuherekeje bahise berekeza mu gace ka Eringeti, ahantu haherutse kwicirwa abasivili benshi.
IRASUBIZA Janvier.