Ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu inzego z’ubutegetsi mu ntara ya Kivu y’Epfo zeretse itangazamakuru abarwanyi 36 zavuze ko bari mu bagabye ibitero ahantu hatandukanye mu mujyi wa Bukavu kuva mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira uyu wa gatatu.
Izo nzego z’ubutegetsi zatangaje ko imirwano yashyamiranyije inzego z’umutekano n’izo nyeshyamba yaguyemo abagera ku 9 barimo 3 bo ku ruhande rwa leta.
Aba barwanyi biganjemo insoresore z’urubyiruko. Barimo n’abo bigaragara ko bafite ibikomere ku bice bitandukanye by’umubiri.
Abagabye ibi bitero bibasiye ahanini ibigo n’ibirindiro bitandukanye by’ingabo na polisi mu ma komini 3 agize uyu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Epfo. Umwe mu baganiriye n’Ijwi ry’Amerika wo muri Komini Kadutu yatubwiye ko abo barwanyi baje basaba abaturage kubiyungaho ngo babohore igihugu.
Umutekano Wakajijwe
Kugeza mu masaha ya saa tatu za mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, inzego z’umutekano zari zafunze imihanda n’utuyira twose twerekeza cyangwa dusohoka mu mujyi wa Bukavu. Imipaka ihuza u Rwanda na Kongo ku ruhande rw’umujyi wa Bukavu nayo yabanje gufungwa amasaha make.
N’aho yafunguriwe, wabonaga ko urujya n’uruza rwagabanutse cyane, hatambuka umuntu umwe umwe. Kugeza mu masaha y’igicamunsi, imodoka yaba izitwara abagenzi yewe n’izitwara ibicuruzwa zo zari zitaremererwa kwambuka no kugenda mu mujyi wa Bukavu.
Umwe mu batuye muri Komini ya Ibanda isanzwe irimo ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, yatubwiye ko nubwo urusaku rw’amasasu rwahagaze n’ituze rikaba risa n’iryagarutse hakiri umwuka w’icyoba mu baturage.
Abateye ni ba nde? Bagamije iki?
Umutwe uvuga ko ufite n’igisirikare witwa Coalition des Patriotes Congolais pour l’Application de l’Article 64 (CPCA-A64) wasohoye itangazo uvuga ko watangije ibitero byo “kuburira leta”.
Mu itangazo ry’uyu mutwe uvuga ko uharanira ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo ya 64 y’itegekoshinga rya DR Congo, unenga ibikorwa bya leta ya Kinshasa birimo gukorana n’ibihugu bituranyi by’u Rwanda, u Burundi na Uganda.
Unenga kandi imigirire ya leta mu gucunga umutungo kamere wa Congo, ukanavuga ko ingabo za MONUSCO zigomba kuva muri iki gihugu nta yindi nteguza kuko zananiwe icyazizanye.
Mu itangazo ryawo, uyu mutwe wavuze ko kubera ibibazo warondoye ishami ryawo rya gisirikare “ryategetswe gutangira icyiciro cya mbere cy’ibikorwa byibasira intara za Ituri, Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo”
Rigira riti: “Ibyo bikorwa byoroheje ni ibyo kuburira guverinoma ko ingabo za CPCA-A64 zitazihanganira gukomeza k’ubushobozi bucye hejuru muri leta.”
Iryo tangazo ryasinyweho n’abitwa Général-Major Mukono Kazinguvu Roger, Mwami Mubake Mwanankuba Jean, na Apôtre Mbaruku Lufufiyukwa.
Nubwo mu Burasirazuba bwa Kongo hasanzwe habarizwa imitwe myinshi y’inyeshyamba, kugeza na n’ubu ntawo urigamba ibi bitero byagabwe mu mujyi wa Bukavu.
Gusa General de Brigade Ngoy Kilubi Bob uyoboye akarere ka 33 k’ingabo za Kongo kabarizwamo n’iyi Bukavu yabwiye ibitangazamakuru byo muri uyu mujyi ko izo nyeshyamba ngo zaba zaturutse ahitwa Bunyakili-agace k’icyaro gaherereye mu birometero birenga 70 mu majyaruguru ya Bukavu.
Icyakora uyu mutwe ntabwo wari usanzwe wumvikana cyane mu ibarizwa mu burasirazuba bwa Kongo.