Abahoze mu mitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bwa Congo bacumbikiwe mu kigo cya Mubambilo muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bavuga ko aho bigeze batagishoboye kwihanganira inzara iri muri iki kigo ku buryo abarenga 500 bagitorotse bakisubirira mu nyeshyamba bahozemo.
Ubusanzwe ikigo cya Mubambilo kiri i Masisi gicungwa na Leta ya Kinshasa binyuze mu kigo cyayo DDR, gishinzwe gusubiza mu buzima busaznwe abahoze mu nyeshyamba baba barashyize intwaro hasi ku bushake.
Iki kigo kibarizwamo abahoze mu nyeshyamba gera ku 1,750 . Kuri uyu wa Kane nibwo byemejewe ko aberenga 500 bamaze kugitoroka bahunga inzara nk’uko Radoiyo Okapi y’Umuryango w’Abibumbye ibitangaza.
Bamwe mu batorotse iki kigo batangaje ko ngo bari barambiwe inzara iri muri ikiriya kigo.Bavuga ko bafashe icyemezo cyo kuva muri iki kigo rwihishwa nyuma y’igihe kinini basa n’abagaragaza akababaro kabo mu myigaragambyo yaberagamo imbere mu kigo gusa ntigire icyo igeraho.
Abari muri iki kigo,bavuga ko kurya byabaye amateka ,yewe ngo n’iyo urwaye urimo ntiwitabwaho.
Mu minsi yashize ubwo yasuraga iki kigo, Umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru wungirije, Commiseur Divisionnaire, Romy Ekuka Lipopo yari yijeje ababa muri iki kigo ko ibibazo bafite bigiye gukemurwa nyamara amaso ahera mu kirere.