Umutwe mushya witwaje intwaro ushyigikiwe na leta ya rèpubulika ya Demokarasi ya Kongo ,wasohoye itangazo ku mugaragaro kuri uyu wa gatandatu ,uvuga ko witwa UFPC (ihuriro ry’ingabo zikunda igihugu cya Kongo) .
Uyu mutwe ,ugizwe ahanini n’urubyiruko rwo mu gace ka Nyiragongo hafi ya Goma, rwavuze ko rushyigikiye FARDC yagabweho igitero n’u Rwanda ku butaka bwa Kongo.
Umuvugizi w’uyu mutwe Muhabuta Nicolas yagize ati:”Turi itsinda ry’urubyiruko rwo muri Nyiragongo dushingiye ku gukunda igihugu , kuba twarashojweho n’intambara zitegurwa n’ibihugu bituranyi , muri aka karere cyane cyane u Rwanda. Byabaye mu maso yacu.
Yakomeje agira ati:”Umutwe w’inyeshyamba za M23 wakoreshejwe kandi ukora mu izina ry’ u Rwanda,Nuko rero urubyiruko dushaka kugira uruhare muri iyi ntambara yo kuwutsinsura”.
Muri repubulika ya Demokarasi ya Kongo uko bwije nuko bucyeye, hakomeje kuvuka imitwe yitwaje intwaro inshinzwe n’igisirikare cya leta FARDC, ivuga ko igamije kurwanya u Rwanda biturutse ku birego bya leta yabo bishinja u Rwanda gutera inkunga M23. iyi mitwe yose ikaba yibumbiye mu itsinda ryiswe Wazalendo bisobanura abakunda igihugu.
Mu minsi ishize perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo Felix Tshisekedi, yabwiye abanyamakuru ko yamaze kwitegura gutera u Rwanda, ibyo akaba yarabivuze nk’uko yari asanzwe abivuga igihe cyose abajijwe uburyo acunga umutekano w’abaturage ashinzwe ,mu buryo bwo kuyobya uburari akitwaza u Rwanda ko arirwo rumubuza umutekano .
Mucunguzi Obed.
Rwandatribune.com