Muri Gurupoma ya Bishusha muri Sheferi ya Bwito muri Site ya Kitshanga mu Ntara ya Kivu ya Ruguru hari hamaze iminsi hari imirwano iremereye hagati ya FARDC na M23, habonetse agahenge.
Ni agahenge kabonetse kuva mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022 nyuma y’amasaha menshi hari imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC ndetse n’indi mitwe iri gufasha iki gisirikare cya Leta.
Nkuko byemejwe n’imiryango itari iya Leta ikorera muri aka gace ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze muri iyi zone, bavuze ko kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu nta sasu ryumvikanye muri aka gace.
Aha hari hamaze iminsi hari imirwano ni mu bice bya Kihonga na Bunobwa biherereye mu Bilometeri bine uvuye mu Kitshanga.
Uyu mutuzo wabonetse muri ibi bice mu gihe kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022, umutwe wa M23 washyize hanze itangazo rivuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza uza gushyikiriza ku mugaragaro agace ka Kibumba, ingabo zigize ubutumwa bwa EAC (EACRF).
RWANDATRIBUNE.COM