Umuvigizi w’umutwe wa M23 Lawrence Kanyuka aratabariza abaturage b’abasivile batuye mu gace ka Nyenyeri mu burasirazuba bwa Congo bari kuraswa n’ingabo za leta ya Kinshasa ifatanyije na FDLR,FNDB, SADC, Wazalendo,n’abancashuro.
Uyu muvugizi akaba avuga ko izi ngabo zazindutse kuri uyu wa gatanu 6h30 za mugitondo zitera ibisasu biremereye muri kano gace gatuwe cyane ndetse bakanarasa ku birindiro bya M23 biri muri Nyenyeri, bikaba byanyujijwe ku rukuta rwa X.
AFC/M23 ivuga ko ikomeje umugambi wayo wo kurinda abaturage kandi bagacecekesha imbunda z’umwanzi zikomeje kubuza abaturage ubuzima.
Umutwe wa M23 utangaje ko utabariza aba baturage bari kuraswa mu gihe muri Afurika y’epfo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari kotsa igitutu perezida Ramaphosa ukomeje gushyira mu kaga abana b’Afurika yepfo yohereza abasirikare kurwana na M23 m’uburasirazuba bwa Congo .
Julius Malema akaba akomeje kubwira perezida wabo ko ibyo akora azabibazwa na cyane ko abo basirikare bari kwicirwa muri Congo mu ntambara bashoweho na perezida wabo .
Intambara mu burasirazuba bwa Congo ikomeje gufata intera kugera naho abaturage babasivile bakomeje guhungira mu mujyi wa Goma kubera ko ingabo za leta ziri kubica umusubirizo.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com