Muri Congo, muri Kivu y’amajyaruguru haravugwa ubwicanyi bwakorewe abasivile I Mweso ku munsi w’ejo tariki 25 Mutarama 2024, aho imibiri yabo yashenjaguwe bikomeye n’igisasu biturutse ku mirwano ihanganishije M23 n’ingabo za leta FARDC n’abo bafatanyije. M23 yanyomoje amakuru yavugwaga n’urugande rwa leta rutishinja ko ariyo yishe abo bantu.
M23 ibicishije ku muvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yatanze ubutumwa igira iti: “Ubutegetsi bwa Kinshasa, bubinyujije ku muvugizi w’igisirikare cy’amajyaruguru ya Kivu, bwihutiye gutangaza itangazo rigenewe abanyamakuru kugira ngo bahakane ubwicanyi bwakorewe abaturage ba Mweso.”
Bati: “Abaturage bahohotewe barabyiboneye n’amaso. Ubutegetsi bw’i Kinshasa nibwo bwabikoze. M23 yiyemeje rwose kurengera abaturage b’abasivili kandi ntizihanganira ibyo byaha bakorewe.”
M23 itangaza ko i Mweso hishwe abasivile 20 abandi 17 bagakomereka cyane. M23 ivugako ingabo za FARDC n’abo bafatanyije aribo bishe abo bantu, kubera kurasa mu bice bituwe nyuma yo kunanirwa gusubiza inyuma M23 ku mirongo y’urugamba.
M23 yashinje Perezida wa Congo Tshisekedi ubwicanyi bwibasira ubwoko bimwe, ibyaha by’intambara n’ibyaha byubasiye inyokomuntu, inahamagarira umuryango mpuzamahanga guhaguruka ukamagana ibiri gukorwa n’ingabo za Congo n’abo bafatanyije.