Mu burasirazuba bwa Congo, mu rwego rwo kubungabunga amahoro, n’umutekano no kurinda abaturage ndetse n’umutungo wabo, abakoresha umuhanda bose n’abakora mu bikorwa bizamura ubukungu mu bice M23 igenzura bashyiriweho ibihe bidasanzwe bitangura uyu munsi ku ya 20 Mutarama 2024.
M23 yasohoye itangazo rivuga ku modoka zose hamwe nibikorwa byose byubukungu, n’ibikorwa byo gusenga mu masaha y’ijoro (Tagisi, moto, ubwikorezi bwo mumuhanda, utubari, amaduka, amasoko, amatorero, nibindi) bigomba guhagarikwa saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba hanyuma bigakomeza saa kumi n’ebyiri za mugitondo.
Ingabo n’abashimzwe umutekano z’umutekano barahamagarirwa gufasha mu iyubahirizwa ry’izo ngamba. Umuntu wese uzarenga kuri izi ngingo azahanwa bikomeye.
Ibi bihe bishyizweho ku itariki isobanuye byinshi kuri Congo kuko kuri uyu munsi aribwo Perezida Tshisekedi uhanganye bikomeye n’uyu mutwe, arahirira kuyobora Congo muri Manda ya kabiri.