Mu gitondo cyo kuwa 8 kamena 2020 nibwo amakuru yabaye kimomo ko shefu Yuda Mayembe umuyobozi gakondo w’abakongomani bo mu bwoko bw’abanyamurenge yaburiwe irengero ,akaba yarashimuswe n’abantu bataramenyekana kugeza magingo aya .
Amakuru agera kuri rwandatribune.com avuga ko abayobozi b’akarere ka Minembwe batangije igikorwa cyo kumushakisha ngo bamenye aho yaba aherere n’abamushimuse abaribo ariko kugeza ubu hakaba nta makuru mashya ku ibura rye bari babona.
Gad Nzabinesha, burugumesitiri w’akarere ka Minembwe avuga ko ahangayikishijwe n’ishimutwa rya shefu Yuda Mayembe Umuyobozi gakondo w’abanyamulenge mu Muhana wa Gitavi.
Yagize ati: “Duhangayikishijwe n’ibura ry’umuyobozi gakondo w’abanyamulenge mu muhana wa Gitavi.ni amarorerwa kubona umuntu bamutwara mw’ijoro. Muzi neza ko hari ikibazo cy’amoko muri kano gace, Kandi intambara yose turwana ni ukugirango abantu b’amoko yose tubane neza Kandi mu mahoro.”
Gad Nzabinesha yanongeyeho ko n’ubwo kugeza ubu batarabasha kumenya neza abamushimuse ariko ko bakeka abarwanyi ba Mai Mai yo mu bwoko bw’abafulero bitewe n’uko aribo bamaze igihe bagaba ibitero ku banyamulenge bakabica ndetse bagasahura n’inka zabo,benshi muri bo bakaba barahunze.
Andi makuru avuga ko nyuma y’ishimutwa ry’umuyobozi gakondo w’abanyamulenge mu Muhana wa Gitavi abantu basaga 86 na bo bahise bahungira ku biro by’akare ka Minembwe baturutse mu Muhana wa Gitavi Aho shefu Yuda Mayembe yari ayoboye ngo kubera ko batizeye umutekano wabo.
Hashize igihe mu ntara ya Kivu y’ Amajyepfo mu karere k’imisozi miremire ya Minembwe hari imvururu zishingiye ku moko aho aba Mai Mai bo mu bwoko bw’abafulero bahanganye n’abakongomani bo mu bwoko bw’ abanyamulenge.
Mu cyumweru gishize col Makanika nawe wo mu bwoko bw’abanyamulenge yatangaje ko atangije intambara yo kurwanira no kurengera uburenganzira bw’abakongomani bo mu bwoko bw’abanyamulenge kuko andi moko aturanye na bo atifuza ko babaho cyangwa ngo baturane mu mahoro.
Gusa igisirikare cya Congo cyahise gitangaza ko Col Makanika watorotse igisirikare ashishikajwe no kurema umutwe w’itwara gisirikare ashingiye ku moko, ibi Col Makanika yabiteye utwatsi avuga ko Umuvugizi w’igisirikare cya Congo adasobanura neza imiterere y’ikibazo cya minembwe.
HATEGEKIMANA Claude