Umwe mu bagize inteko ishingamategeko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yasabye ko Minisitiri w’Ingabo w’iki gihugu Gilbert Kabanda yatumizwa kugirango atange ibisobanuro ku bikorwa by’ingabo z’u Rwanda bivugwa ko zavogereye ubusugire bw’igihugu cya Congo.
Radio Okapi y’Umuryango wabibumbye dukesha iyi nkuru ivuga ko Depite Ausse Jackson uhagarariye Teritwari ya Irumu yo mu Ntara ya Ituri mu nteko ishingamategeko ariwe wasabye ko Minisitiri w’Ingabo atumizwa kugirango atange ibisobanuro kuri iki kibazo.
Kuwa 18 Ukwakira 2021 nibwo umuvugizi w’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Rejiyo ya 34 ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zari zafashe imidugudu 6 yo muri Teritwari ya Nyiragongo mu N tara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aya makuru akimara gukwirakwira , Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya CongoVincet Karega yahise abihakana avuga ko ibyabaye ari ikosa risanzwe ry’uko umusirikare ashobora kurenga umupaka yibeshye bityo batakabaye bavuga ko RDF yafashe uduce tw’igihugu nkabo bari mu ntambara.
Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda ryasohotse kuwa 19 Ukwakira 2021, rivuga ko umusirikare w’u Rwanda yinjiye ku butaka bwa RD Congo akurikiye abacuruzi magendu yakekaga ko bashobora kuba bitwaje intwaro. Iri tangazo risoza rivuga ko Ingabo z’u Rwanda n’iza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zizakomeza ubufatanye mu kurinda ubusugire bw’ibihugu byombi.