Amakuru atangwa n’ingabo za Loni Monusco ziri mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aremeza ko mu burasirazuba bw’icyo gihugu mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, havutse umutwe mushya witwaje intwaro witwa PPH ( Protection du Peuple Hutus).
Uwo mutwe ukaba ufite inshingano zo kurengera abaturage bo mu bwoko bw’abahutu b’abakongomani n’impunzi z’abanyarwanda zahungiye muri icyo gihugu.
Uwo mutwe mushya wa PPH ukaba warashinzwe na Sendugu Museveni akaba ari nawe muyobozi wawo.
Bwana Sendugu Museveni yari umurwanyi w’umutwe wa M23 ariko nyuma akaba yaraje kwirukanwa muri uwo mutwe,Umutwe wa PPH uri mu karere ka Rutshuru na Masisi kandi ukaba ugizwe ahanini n’abarwanyi bava mu mitwe inyuranye nka FDLR -FOCA, RUD-Urunana na MAÏ MAÏ NYATURA.
Uyu mutwe mushya wa PPH ukaba ngo ufite inshingano zo kurengera abahutu b’abakongomani n’impunzi z’abanyarwanda zahungiye muri icyo gihugu nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’abacongomani rwa rcongonews.
Sendugu Museveni washinze umutwe wa PPH avuga ko,abakongomani bo mu bwoko bw’abahutu n’impunzi z’abanyarwanda bakaba bamaze imyaka irenga 24 bicwa n’ingabo za FARDC,NDC NDUME,n’ingabo za Monusco (ONU) ziri muri Congo kandi zibeshya ko zaje kurengera abaturage b’icyo gihugu akaba avuga ko bimwe mu bihugu by’Akarere nabyo bibiri inyuma ashingiye ku manama amaze iminsi abera iGoma.
Ikindi kandi ngo kuba umuryango mpuzamahanga warakomeje kurebera ubwo bwicanyi bw’abaturage akaba ari imwe mu mpamvu itumye abaturage b’abahutu muri Congo nabo bashyiraho umutwe wo kwirengera ubwabo,
Sendugu Museveni washinze uwo mutwe wa PPH akaba yarirukanywe mu mutwe wa M23 mu kwezi kwa cumi na kumwe 2013 akaba yari umwe mubayobozi b’uwo mutwe wa M23 ashinzwe ibibazo by’imiyoborere yawo (Secrétaire aux affaires intérieures du M23).
Sendugu Museveni aravuga iki ku makuru yamuvuzweho yo gushinga umutwe witwaje intwaro?
Nyuma y’aho inkuru ikwiriye hose ko Sendugu Museveni yashinze umutwe witwaje intwaro, yahise ajya mu biro bishinzwe umutekano abeshyuza ayo makuru amuvugwaho, Sendugu Museveni yagize ati:
“Guhera kuwa gatandatu ushize, amakuru yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko Sendugu Museveni yashinze umutwe witwaje intwaro ushingiye ku bwoko bw’abahutu.
Ayo makuru yandakaje cyane, bitewe n’uko ibyo bihuha byavuzwe ari kuwa gatandatu bikaba byatumye kuri uyu wa mbere nza mu biro bishinzwe umutekano kugirango mbeshyuze ibyo bihuha.
Yagize ati “Ndabamenyeshako Sendugu Museveni yubaha kandi akurikiza amategeko agenga igihugu cya Congo, kandi uwakwije ayo makuru y’ibihuha kuri radiyo na televiziyo ndamuzi, akaba yarashatse ku ntera urubwa abigambiriye kandi abishaka, ntabwo nshobora gushinga umutwe w’inyeshyamba ugomba kundwanya ubwanjye, byaba ari nko gutema ishami ry’igiti wicayeho.
Ikibazo gisigaye gusobanurwa ni uko amakuru y’ishingwa ry’uyu mutwe yemezwa n’ingabo za Monusco, hakaba hasigaye kumenyekana niba uwo mutwe wa PPH ubaho koko no kumenya uwuyobora uwo ariwe no kumenya imbaraga zihishe inyuma y’iharabikwa rya Sendugu Museveni mu ishingwa ryawo.
Mu kiganiro umunyamakuru wacu uri Rusthuru yagiranye n’umwe mu bayobozi ba Gurupoma ya Bukombo utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko kuba Sendugu Museveni ahakana iby’uyu mutwe nta shingiro bifite kuko benshi mu bayobozi ba FDLR ndetse na Mai Mai Nyatura ikuriwe na Gen.Dominique bamaze iminsi bahura na Sendugu Museveni mu gihugu cya Uganda.
Uyu muyobozi kandi akaba asaba Sendugu Museveni kimwe n’abo bafatanyije ko ntacyo barwanira izo mpunzi zitwa ko ariza abanyarwanda yazigira inama yo gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro, akaba amugira inama kureka gukorana n’interahamwe zikomeje guhekura abakongomani nkuko zasize zihekuye uRwanda.
Mwizerwa Ally