Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kamena 2022, Ingabo za MONUSCO zari zifite ibirindiro mu mujyi wa Butembo zatangiye kwimurwa igitaragabya nyuma y’imyigaragambyo imaze igihe ibamagana.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Ndima Constant , yavuze ko izi ngabo z’umuryango wabibumbye zavuye mu mujyi wa Butembo nyuma yo kwikanga ikintu kibi cyari bube.
Gen Constant Ndima yagize ati:” Ndagirango mbabwire ko MONUSCO yavuye mu mujyi wa Butembo.Turimo gukurikirana iby’iki kibazo, gusa abasirikare bo bamaze kuhava. Ku bijyanye n’ibikoresho byabo byahasigaye, turabiganiraho n’abayobozi b’ubu butumwa mu nama irabera i Goma, ari nayo iremeza aho aba basirikare bavanwe i Butembo baroherezwa.”
Gen Ndima yashoje itangazo rye yemeza ko kuva kwa MONUSCO i Butembo byatewe n’ibihe bibi biteganijwe, yagize ati:”Hategnijwe ibihe bitari byiza”
Hashize iminsi ingabo za MOUNUSCO muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zamaganwa n’abaturage b’iki gihugu. Mu myigaragambyo yuje urugomo, yaje no kugwamo abarenga 28, barimo abasirikare 3 ba MONUSCO.