Amakuru aturuka muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yemeza ko mu byumweru bitatu bishije abasivile basaga 123 bishwe n’imitwe ya FDLR na ADF yashizwe k’urutonde na Leta z’unze Ubumwe z’Amerika nk’imitwe y’iterabwoba.
Ibi bikaba byashimangiwe na CEPADO ihuriro rigamije guharanira amahoro muri Kivu y’amajyaruguru muri raporo riheruka gushira ahagaragara kuwa 24 Werurwe 2021.
CEPADO ikomeza ivuga ko Ubu bwicanyi bwakorewe muri Teritwari ya Beni ho muri Kivu y’Amajyarugu no mu gace ka Irumu muri Teritwari ya Ituri uduce twakunze kwibasirwa n’inyeshyamba z’Abagande za ADF.
Naho ubundi bwicanyi bwibasiye abaturage bukaba bwarakozwe n’inyeshyamba za FDLR muri Teritwari ya Rutshuru.
Umuryango CEPADO ukomeza uvuga ko ibi bikorwa by’urugomo bitazakomeza kwihanganirwa kuko iyi mitwe y’inyeshyamba ya ADF na FDLR ikomeje gukorera abatura ibikorwa by’ubunyamaswa birimo kubica urwagashinyaguro, kubasahura utwabo no ku bashimuta bya hato na hato.
Abagize uyu muryango bakaba basaba ingabo za Leta FARDC na MONUSCO kongera ibikorwa bigamije guhashya iyi mitwe y’iterabwoba mu rwego rwo kugarurira abaturage amahoro n’umutekano mu buryo burambye
Hategekimana Claude