Abakekwaho kuba inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Uganda (ADF) mu gihe kingana n’icyumweru kimwe bamaze kwivugana abaturage 39 mu murenge wa Ruwenzori wa Teritwari ya Beni, mu Majyaruguru ya Kivu.
Iyi mibare yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu, 10 Gashyantare n’umuyobozi wungirije w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru Mgezi Celse. Mgezi avuga ko mu basivili :3 biciwe i Rumanza, 3 i Mulwa, 15 i Mabule, 5 i Halungupa na 13 i Mwenda hagati y’icyumweru gishize n’intangiriro z’iki cyumweru turimo .
Mgezi yasabye ko hashyirwaho intumwa idasanzwe ya Perezida wa Repubulika cyangwa we akimurirayo ibiro by’agateganyo mu burasirazuba bw’igihugu kugira ngo akurikiranire hafi ihindagurika ry’ibikorwa bya gisirikare byakorewe mu karere mu myaka irenga irindwi 7.
Mgezi kandi yasabye FARDC gushyira imbaraga zayo zose mu burasirazuba bwa Congo no kongererwa imbaraga mu guhashya inyeshyamba zikomeje kuzonga aka gace.
Ku bwa Mgezi Celse ngo hagomba gushyirwaho ingabo zihariye ku mipaka y’u Rwanda na Uganda mu rwego rwo gutuma hatagira abambukiranya ibihugu hagamijwe guhungabanya umutekano wa kimwe muri byo.
Ibitero byinshi byibasiye umurenge wa Ruwenzori kuva mu mpera za 2020. ADF yamaze gushinga ibirindiro byabo muri Ruwenzori no muri parike y’igihugu ya Virunga mu gace k’amajyaruguru yayo.