Abashinzwe ibirunga batewe ubwoba n’inyeshyamba za FDLR zirwanya Leta y’u Rwanda, ubwo zamanukaga mu kirunga cya Nyiragongo aho bari bagiye gufata ingero no gufata ibipimo by’ubushyuhe.
Ibi bikaba byabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Gicurasi 2021.
Aya ni amakuru yatanzwe n’isooko yizewe kandi yemejwe n’itangazamakuru aravuga ko aba bahanga bavuye muri ibi bice nta nkomyi kuko nta muntu wigeze ahatakariza ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere.
Amakuru akomeza avuga ko n’ibikoresho by’izo mpuguke byavanyweho ku bw’izo nyeshyamba kandi nabyo bitangiritse.
Umuyobozi muri ako gace avuga ko nta gikoresho na kimwe bigeze batakaza.
Yavuze ko “Amakuru yose yakuwe mu kirunga cya Nyiragongo yose abitswe neza.”
Uyu muyobozi avuga ko uburangare bw’abashinzwe kubungabunga ibidukikije muri Parike ya Virunga aribo baryozwa kuba abahanga mu bijyanye n’ibidukikije bituye muri icyo gico.