Mu gihe bitegerejwe ko umutwe wa M23 uva mu bice wafashe mu masaha macye, uyu munsi imirwano yongeye kuzamukana imbaraga zidasanzwe, yanasize umutwe wa M23 ufashe agace ka Rwindi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Werurwe 2023, imirwano ihanganishije igisirikare cya Leta ya Congo Kinshasa, yongeye kuramukana imbaraga z’ikibatsi.
Abari muri ibi bice, bavuga ko iyi mirwano yubuye mu gitondo cya kare cyane ahagana saa kumi n’ebyiri, aho FARDC ivuga ko ari M23 yagabye ibitero, ndetse uyu mutwe na wo ukavuga ko ari FARDC n’abambari bayo bawenderanyijeho.
Urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu gace ka Kingi mu gice giherere ku muhanda uva Sake werecyeza Kirolirwe na Kitshanga, ndetse no mu duce twa Marele na Karuba.
Umutwe wa M23 wongeye kugaragaza imbaraga zidasanzwe imbere ya FARDC, wakubise inshuro abasirikare bayo ndetse n’abarwanyi b’imitwe ivafasha.
Ibi byatumye umutwe wa M23 ufata agace ka Rwindi ndetse abari kubikurikiranira hafi bavuga ko uyu mutwe ushobora no gufata agace ka Kanyabayonga.
Ni imirwano ibaye habura amasaha macye ngo umutwe wa M23 urekure ibice, wafashe aho biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023, ubivamo bigasigirwa ingabo z’umuryango wa EAC zirimo n’iz’u Burundi zahageze mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.
RWANDATRIBUNE.COM