Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu wigaruriye uduce dushya two muri Teritwari ya Walikale, nyuma y’imirwano n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi Teritwari imaze iminsi itandatu iberamo imirwano ikomeye.
Amakuru anemezwa na Sosiyete Sivile y’i Walikale aravuga ko imirwano yo kuri uyu wa Gatandatu yasize M23 yigaruriye uduce turimo umusozi muremure wa Bitongi, Minjenje, Katobo, Kisimba ndetse n’indi mudugudu myinshi.
Ibi bibaye nyuma yuko umuvugizi w’ Ingabo za FARDC yari yatangaje ko iki Gisirikari kisubije agace ka Kilembe Kari kafashwe na M23 gusa bikarangira Uyu mutwe ukisubije ndetse ukanashyiraho abayobozi bashya.
Imirwano yongeye kubura hagati y’umutwe WA M23 n’Ingabo za FARDC mu ntangiro z’iki cyumweru gishize, ndetse Guverinoma ya Angola yamaganye ibyo bikorwa ivuga ko bigamije gukoma mu nkokora umugambi wo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Rwanda tribune.com