Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zongeye kwigarurira ibirindiro yari yarakuwemo na M23 bya Ngugo (Gurupoma ya Rugali) na Nyasisi (Gurupoma ya Gisigari) byose biri muri Teritwari ya Rutshuru Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni nyuma y’imirwano ikaze yazishamiranije n’inyeshyamba za M23 mu mpera z’icyumweru gishize, nk’uko umuyobozi wa Gurupoma ya Rugari kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2021 yatangaje ko ubu ingabo za RDC akaba arizo ziri kugenzura ako gace.
Mashagiro akomeza avuga ko iyi mirwano iherutse kuba yaratumye abaturage benshi bo muri utwo duce twombi bava mu byabo ubu bakaba batari bagaruka mu ngo zabo.
Ati: “Abahunze iyi mirwano baracyari aho bahungiye, kuko FARDC aho ikoreye icyo gikorwa cyo kwirukana M23 bari kubanza basuzuma neza niba nta nyeshyamba yaba ikiri hafi dore ko utwo duce duhana imbibi na Pariki y’igihugu ya Virunga, ibi bikaba byaduteye kubwira abaturage kuguma aho bari kugeza ingabo za FARDC zimenyesheje ko utwo duce dufite umutekano usesuye.
Ukuriye Sosiyete sivile yavuze ko ibikorwa mu bindi bice bya Rugari byakomeza gukorwa aho yahamagariye abanyeshuri gusubira ku ishuli, abahinzi bagasubira mu mirima nk’uko bisanzwe, urujya n’uruza rw’imodoka zijya cyangwa ziva I Goma zerekeza i Rutshuru bigakomeza nkuko byari bisanzwe.
Imirwano yongeye kubura kuwa mbere nyuma ya saa sita hafi ya Rugari nyuma y’uko Igisirikare cya FARDC kigabwaho igitero i Ngugo, agace gahana imbibe na Pariki ya Virunga mu 40 km uvuye mu mujyi wa Goma.
Mbere yahoo gato kuwa Gatandatu nabwo bari bagabye ikindi gitero i Bunakima cyaguyemo umwe mu barinzi ba pariki
Amakuru aturuka ku isôoko ya rwandatribune ndetse naturuka ku muvugizi w’ibikorwa bya gisirikare Zokora 2, Lieutenant-Colonel Guillaume Njike Kaiko yerekanye ibimenyetso bigaragaza ko ibyo bitero byagabwaga na M23 nubwo yo ibihakana.
Ku ya 7 Ugushyingo 2021, hari imirwano yabahuje na M23 yari yarigaruriye imisozi ya Cyanzu na Runyoni hafi ya Bunagana, umujyi uhana imbibe na DRC na Uganda, aha ngaha ingabo zararwanye kugeza batsimbuye izo nyeshyamba muri ibyo birindiro.
Muyobozi Jérôme