Heritier Magayane wakoreraga Radio Televiziyo ya Kongo (RTNC) ishami rya Rutshuru, yishwe hakoreshejwe intwaro gakondo mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru, mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru, intara iri mu burasirazuba bwa Kongo ikomeje kuba isibaniro ry’ imitwe yitwaje intwaro.
Uyu munyamakuru wari ufite imyaka 28, akaba asize umuryango w’ abana 2 n’ umugore, yakoreraga iki gitangaza makuru cya leta kuva muri 2018 nk’ uko bitangazwa n’ umwe muri bagenzi be bwana Roger Sebyeradu. Yitabye telefoni, abwirwa aho agomba guhurira n’ uwari amuhamagaye, ajyayo anari ho yiciwe, nk’ uko byemezwa na Luc Albert Bakole Nyengeke, umusirikare uyobora teritwari ya Rutshuru.
Uyu munyamakuru akaba yakoraga ikiganiro gishishikariza urubyiruko ruri mu mitwe yitwaje intwaro gushyira intwaro hasi. Gusa kuba aka gace kabereyemo ubu bwicanyi kayoborwa n’ abasirikari ba leta, urupfu rw’ uyu munyamakuru rukomeje kuba amayobera, gusa hakaba hategerejwe ikizava mu iperereza ryahise ritangira. Bwana Roger Sebyeradu yakomeje agira ati: “Ubu bwicanyi bufitanye isano n’ umwuga yakoraga, kuko bakimara kumwica bahise batwara telefoni ye.”
Heritier Magayane yakoraga ibiganiro bihamagarira urubyiruko kwimakaza amahoro, muri aka gace kabaswe n’ umutekano muke, nk’ uko abakurikira iki gitangazamakuru babitangaje.
Kivu y’ Amajyaruguru hamwe na Ituri, ni intara ebyiri zashyizwe muri gahunda y’ ubuyobozi idasanzwe aho ubuyobozi bwose bwashyizwe mu maboko y’ abasirikari mu cyiswe etat de siege.
Denny Mugisha