Urwego Ngenzuramipaka rw’Akarere k’ibiyaga bigari Joint Verification Mechanism (JVM) kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukwakira 2021 rwatangije iperereza ku kirego cyatanzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cy’uko Ingabo z’u Rwanda ziheruka kuvogera ubutaka bwayo.
Iri Perereza ryatangiriye mu gace ka Buhumba ka teritwari ya Nyiragongo yo muri Kivu y’Amajyaruguru ihana imbibI n’akarere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Igisirikare cya Congo giherutse gutangaza ko cyarasanye n’ingabo z’u Rwanda zari zarenze umupaka zikinjira ku birometero bitanu uvuye ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Igisirikare cy’u Rwanda cyo cyatangaje ko , nta basirikare benshi binjiye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nk’uko byatangwajwe na FARDC, ahubwo bavuga ko ari umusirikare umwe w’u Rwanda wibeshye akarenga umupaka uhuza ibihugu byombi akurikiye abantu bari bashatse kwinjiza ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda mu buryo bwa megendu abikanzemo abitwaje intwaro bakunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Agace ka Buhumba gahana imbibi n’umuregnge wa Bugeshi w’Akarere ka Rubavu ni kamwe mu duce dufatwa nk’amarembo akunze kunyurwamo n’abahungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu kwezi kwa Kanama ni naho hanyuze abarwanyi ba FDLR bagabye ibitero ku nka z’abaturage bakaziraramo n’amasasu.