Patrick Lokala akaba umunyamakuru wa Télé News RDC akurikiranyweho icyaha cyo kwangiza ibirego byo kuba yarasebeje Christian Lusakueno, umuyobozi wa radiyo Top Congo ndetse n’abacamanza babiri.
Umwunganizi we mubyamategeko, Me Nico Fail Mbikayi, yabimenyesheje ku wa kabiri tariki ya 8 Ukwakira ubwo urubanza rwe rwa kabiri rw’umukiriya we rwasomwaga mu biro by’ubushinjacyaha Gombe ari naho Uyu munyamakuru acumbikiwe.
Ikirego cya mbere kirenga Uyu munyamakuru cyatanzwe na Christian Lusakueno naho icya kabiri kizanwa n’abacamanza.
Ikirego cya Christian Lusakueno, ni ibijyanye n’icyaha cyo gusebanya cyangwa kwangiza, naho Ku bijyanye n’ikirego cya kabiri, arashinjwa kuba yaritiriye abacamanza ibintu batabizi ”.
Mu gihe umunyamakuru Christian Lusakueno yemera ko hari ikirego cyatanzwe kuva muri Nyakanga umwaka ushize n’abamwunganira barega Patrick Lokala.
Me Mbikayi yongeyeho ko umukiriya we ahakana ko atazi ibintu byose ashinjwa.
Yakomeje agira ati: “Yakubiswe umutwe, yakorewe iyicarubozo kandi yari yabyimbye mu jisho ry’iburyo.
Ihuriro ry’abanyamakuru ry’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ( UNPC) ku munsi wejo ryatangaje ko ritewe impungenge n’ibyabaye kuri Patrick, ndetse bagaragaza ko ibyamukorewe ubwo yakurwaga i we mu rugo ari ibikorwa by’ubunyamaswa Kandi biteye isoni.
Iri huriro Kandi rikomeza ryamagana ibyakorewe mugenzi wabo Patrick Lokala.
Rwanda tribune.com