Agace ka Rubaya gakize cyane ku mabuye y’agaciro ingabo za Leta FARDC zari zatangake ko zakisubije, umutwe w’inyeshyamba wa M23 wamaze gutangaza ko aka gace kakiri mu biganza byabo kandi zemeje ko ntawe uzakabambura.
Ibi bije binyomoza amakuru yari yatangajewe n’igisilikare cya FARDC kibinyujije k’Umuvugizi wacyo Lt.Col Ndjike Kaiko mu kiganiro yahaye itangazamakuru rinyuranye. Muri icyo kiganiro yagize ati” Twabamenyeshaga ko ingabo za Leta FARDC arizo zigenzura agace ka Rubaya.”
Ibi byaje kunyomozwa n’umwe mu bayobozi b’inyeshyamba za M23 ufite ipeti rya Colonel utashatse ko amazina ye atangazwa,mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune. Uyu musilikare yagize ati”Niba Koko Lt.Col Ndjike ibyo avuga aribyo nazane n’iitangazamakuru mu Rubaya ayo magambo ayahavugire.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Inyeshyamba za M23 zidafite inyota yo kugumana ubutaka bwa Congo ahubwo ko icyo bashyize imbere ari ibiganiro yagize ati” Aho hose tugenda dufata nukwereka Leta ya Congo ko imbaraga za gisilikare itaziturushya ko ahubwo ikibazo cyagombye kurangiririra mu biganiro.
Isoko yamakuru ya Rwandatribune iri ahitwa Kibabi yemeza ko inyeshyamba za M23 arizo zigenzura ako gace ka Rubaya na kibabi, nyuma y’irasana ryabaye umwanya muto hagati ya M23 n’aba Mai Mai bitwa Abazungu,mu minsi itatu ishize icyakurikiyeho ni uko abo ba Mai Mai bahise bahunga bakagenda basahura inzira yose amatungo y’ abaturage.
Intambara ikomeje guca ibintu mu bice bya Masisi na Rutschuru Aho abaturage bakomeje guhunga imirwano,ibi bikaba byatumye abadepute b’intara ya Kivu y’amajyaruguru bagira inama Leta ya Congo guca bugufi bakemera ibisabwa n’umutwe wa M23 .
Mwizerwa Ally