Nyuma yo gufata umujyi wa Bunagana wo muri Kivu ya Ruguru, umutwe wa M23 wafunguye umupaka wa Bunagana usezeranya abaturage kubacungira umutekano.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022 aho Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma ari we wafunguye ku mugaragaro uyu mupaka.
Awufungura, Maj Willy Ngoma yerekanye ko abaturage ba mbere bari barahunze, bahise bawukoresha bagatahuka, ndetse abizeza ko M23 izabacungira umutekano mu buryo busesuye.
Maj Willy Ngoma wavugaga ko aba baturage bamwe ari ababyeyi babo, yavuze ko bacyuye abana babo bagasubira mu bikorwa by’amasomo dore ko bafite ibizamini bya Leta mu gihe cya vuba.
Yagize ati “Aka bashobora kwinjirana n’abana babo bakajya ku mashuri kuko mu gihe cya vuba batangira ibizamini bya Leta.”
Uyu mutwe wa M23 ufunguye uyu mupaka nyuma y’icyumweru kimwe ufashe Umujyi wa Bunagana uherereyemo uyu mupaka, nyuma yo kurwana inkundura na FARDC mu mirwano yatumye bamwe mu baturage bo muri uyu mujyi bahungira muri Uganda.
Umutwe wa M23 uherutse gutangaza ko nta ngabo na zimwe zapfa kuwutsimbura muri uyu mujyi wa Bunagana kuko bawufashe mu rwego rwo kwicungira umutekano no kuwizera.
Uyu mutwe uvugwaho gufashwa n’Ingabo z’u Rwanda ariko ukaba warabihakanye, wongeye kugabwaho ibitero n’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe inyuranye.
RWANDATRIBUNE.COM