Umuyobozi wa politike w’umutwe wa M23 Bertrand Bisimwa yanditse ku rubuga rwe rwa X ko ingabo za Sadc (umuryango w’ibuhugu bya Afurika y’Amajyepfo) zatangiye kubarasa zifatanyije n’ingabo za Congo, iz’Abarundi , Fdlr n’abancashuro.
Ingabo za SADC zinjiye byeruye mu mirwano na M23 nyuma y’uko n’ingabo za Tanzania zigereye i Goma.
Umukuru wa M23 avuga ko kuva ejo ku cyumweru izo ngabo zirimo gukoresha bya muzinga, indege n’ibifaru mu kurasa aho M23 igenzura, akomeza yemeza ko ingabo za Congo (Fardc) iza Tanzania, iza Malawi, iza Afurika yepfo niz’abarundi bakomeje kurasa buhumyi ahatuwe n’abaturage.
Abakurikiranira hafi umutekano w’akarere bemeza ko iyi mirwano ishobora kuzamara igihe kirekire bikaba byazanabyara intambara y’akarere.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com
SADEC nibarase nubuturage wifatanya na M23 bamurase, gusa niba bashaka kurwa na leta nibareke kwihisha mubasivile kuko barikubashyira mukaga, SADEC courage.