Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2022 nibwo hari hateganijwe uruzinduko rw’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guteress muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.
Ururuzinduko rwagombaga kubera muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo,nyamara kuri uyu wa 21 Gashyantare nibwo hatangajwe isubikwa ry’uru ruzinduko,nkuko yabitangaje munyandiko ngufi yandikiwe abanyamakuru, ndetse hagatangwa na kopi k’umuvugizi w’umuryango w’abibumbye Stéphane Dujarric.
Impamvu yisubikwa ry’uru ruzinduko nkuko Stéphane Dujarric yabitangaje byatewe n’umwuka w’intambara urimo gututumba muri Ukraine
Stéphane Dujarric yasobanuye ko uyu muyobozi wa Loni wari i Burayi, azagaruka i New York kuri uyu wa Kabiri. Uyu muvugizi yakomeje avuga ko umunyamabanga mukuru “Ahangayikishijwe cyane n’icyemezo cyafashwe n’Uburusiya ku bijyanye n’uturere tumwe na tumwe two mu duce twa Donetsk na Luhansk muri Ukraine.”
Arasaba ko amakimbirane yakemurwa mu mahoro , ibibazo byo mu burasirazuba bwa Ukraine bigakemurwa, hakurikijwe amasezerano ya Minsk, nk’uko byemejwe n’akanama gashinzwe umutekano ku umwanzuro 2202 (2015) “.
Hari hateganijwe ko kuri uyu wa 22 Gashyantare 2022, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, António Guterres, yagombaga kugera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kugira ngo agaragaze ko yifatanije n’imiryango ikomeje kwibasirwa no kwimurwa n’imitwe yitwaje intwaro ,ikorere muburasirazuba bw’iki gihugu.
Uru ruzinduko rw’umuyobozi w’umuryango w’abibumbye, rwari ruteganijwe mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri, rugomba kuba mu gihe azaba yitabiriye inama ya cumi y’inzego zishinzwe gukurikirana ibikorwa by’akarere mu rwego rw’amahoro, umutekano n’ubufatanye bwa DRC n’akarere.
Ikibazo cy’ubutabazi gikomeje kuba agatereranza muburasirazuba bwa Congo ,cyane cyane muduce twa Ituri na Kivu y’Amajyaruguru kubera ibitero byibasira abasiville
Umuhoza Yves