Imirwano ikomeye yadutse hagati ya Mai-Mai na Twirwaneho ya Col Makanika mu Bijombo mu ntara ya Kivu y’Epfo yateye abaturage guta ingo zabo maze bahungira ari benshi.
Ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) zitangaza ko abaturage bataye ibyabo ari benshi cyane; nyuma y’imirwano yadutse kuva mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa gatandatu, 29 Gicurasi 2021 hagati y’ihuriro ry’abarwanyi ba Mayi-Mayi bifatanije na Red Tabara; n’umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho uyoborwa na Col Rukunda Michael Makanika, mu Bijombo muri Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko byatangajwe na Kapiteni Dieudonné Kasereka, umuvugizi w’agace ka gisirikare k’ibikorwa bya Sukola 2 Amajyepfo ya Kivu; avuga ko abasirikari ba FARDC bafite icyicaro i Muranvia bafashe ingamba zo kwerekeza mu mujyi wa Mugeti nyuma y’izi ngendo z’abaturage; murwego rwo kubarinda, mugihe bagitegereje ko babongerera imbaraga.
Yagize ati ” Umusirikare mukuru ufite icyicaro i Muranvia yarakomeretse bikabije mu gihe cyo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro”.
Avuga ko amazu amwe y’abaturage b’abasivili nayo yatwitse, kandi inka zabo ziranyagwa.
Imirwano imaze amezi arenga abiri mu Bijombo; hagati ya Mai-Mai n’imitwe ya Ngumino / Twigwaneho y’Abanyamulenge barangajwe imbere na Col Bisetsa na Col Mkanika baahoze mu ngabo za Congo FARDC.
Hagati muri Gicurasi 2021, iyi mirwano yari imaze kwimura byibuze abaturage abagera ku 5500 bo mu miryango itandukanye mu Bijombo.
Ingabo zikaba zikomeje guhamagarira buri wese gushyira intwaro hasi, kugira ngo zitabe umuhamagaro w’umukuru w’igihugu wo gusubiza mu buzima busanzwe abaturage; ariko kandi hagamijwe gutanga umusanzu mu kugarura amahoro muri ako karere.