Guverinoma uya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda , muri iki gihugu Vincent Karega nyuma y’uko M23 bashinja gukorana n’u Rwanda ifatiye umujyi wa Rutshuru.
Uyu ni umwe mu myanzuro yavuye mu nama y’Umutekano y’igitaraganya yayobowe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi kuri uyu wa 29 Ukwakira 2022.
Ni inama yabaye nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zifashe uduce twinshi two muri Teritwari ya Rutshuru twahoze mu maboko y’ingabo za Leta, FARDC.
Ambasaderi w’u Rwanda Vincent Karega yahawe amasaha 48 yo kuba atakibarizwa ku butaka bw’iki gihugu , ibikorwa bijyanirana no gucyura abakozi bose ba Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa.
Iri tangazo ryosomewe ku bitangazamakuru bya Leta (RTNC)n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RD Congo Patrick Muyaya Katembwe rivuga ko bikozwe kubera ko igihugu cy’u Rwanda gikomeje gushotora RDCongo, no gufasha inyeshyamba za M23 .
Indi mpamvu ngo ni ukuba abayobozi b’u Rwanda basuzuguye “inzira y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda muri Angola .
Mu yindi myanzuro yafashwe harimo kohereza abashinzwe ubutabazi gufasha abaturage bavuye mu byabo.Harimo ngo no gufata izindi ngamba zigamije gukumira u Rwanda kugera muri Congo, no kongera imbaraga z’ingabo za Congo, no gukaza umutekano.
Kuva juwa 19 Ukwakira 2022, M23 yongeye kubura imirwano, aho kugeza ubu yamaze kwigarurira ibice byinshi bya Teritwari ya Rutshuru, FARDC ikaba ifite ubwoba ko bashobora no kwerekeza mu mujyi wa Goma bakaba bawigarurira.