Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yateye utwatsi kimwe mu byifuzo imitwe y’inyeshyamba baheruka kuganira yayigejejeho.
Nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi bihuza Guverinoma ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe y’inyeshyamba aho Perezida Tshisekede aheruka kuzisaba gushira intwaro hasi zigafashwa gusubira mu buzima busanzwe ariko zo zikifuza ko ababishaka bakwinjizwa mu ngabo z’igihugu, kuri ubu Guverinoma ya DR Congo isa n’iyamaze kuzikurira inzira ku murima ivuga ko itazongera kwemera ko hari inyeshyamba zinjizwa mu ngabo z’igihugu FARDC.
Ibi byemejwe n’itsinda ryashizweho na Perezida Tshisekedi rishinzwe gukurikirana imbanziriza mushinga n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyavugiwe mu biganiro biheruka kubera i Nairobi muri Kenya ubwo ryahuraga n’abahagarariye iyo mitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bw’iki gihugu kuwa 20 Gicurasi 2022 kugirango baganire ku ngingo zimwe na zimwe batemeranyaho mbere y’uko habaho ibindi biganiro.
Iri tsinda ryagaragaje ko ingingo yo kwinjiza mu ngabo za FARDC inyeshyamba zizashira intwaro hasi itazemerwa na Leta ya DRCongo.
Giscart Kusema wungirije umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Tshisekedi yagize ati: “Ntago hazigera habaho kwinjiza mu ngabo z’igihugu inyeshyamba zizarambika intwaro hasi. Uwo ni umurongo utukura udakwiye kurengwaho.”
Giscart Kusema akomeza avuga ko ibi ari bimwe mu bikubiye mu butumwa bwahawe imitwe y’inyeshyamba n’ itsinda ryoherejwe na Guverinoma kuganira n’abayobozi b’imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo ,mu rwego rwo kubashishikariza gushy ira intwaro hasi nta yandi mananiza nk’uko babisabwe na Perezida Tshisekedi mu biganiro biheruka kubera i Nairobi.
Ubu butumwa ariko ntago bwakiriwe neza n’abahagarariye imitwe y’inyeshyamba bavuga ko iki cyemezo kitabashimishije ndetse ko harimo kwivuguruza ku ruhande rwa Guverinoma”
Kuwa 20 Gicurasi 2022 Serge Lose, umwe mu bari bahagarariye umutwe wa FRPI(Force de Resistance Patriotique de l’Ituri) yavuze ko iki kemezo cya Guverinoma ya Tshisekedi gihabanye n’ibyari biteganyijwe n’andi masezerano Leta yagiranye n’imitwe y’inyeshyamba mu mwaka 2020 anongeraho ko n’iba guverinoma yahisemo guhindura iyo ngingo umutwe wa FRPI uzahita w’ikura mu mbanzirizamushinga y’ibiganiro biheruka kubera i Nairobi
Twibutse ko abari bahagarariye imitwe y’inyeshyamba mu biganiro biheruka kubahuza na Perezida Tshiseke i Nairobi mu byumweru bitatu bishize bagaragaje ko iyo ngingo yo kwinjizwa mu ngabo z’igihugu ,igomba guhabwa agaciro na Guverinoma ya DR Congo ariko ubutegetsi bwa Kinshasa bwo bukavuga ko mu myaka yashize kwinjizwa kw’inyeshyamba mu ngabo z’igihugu byakozwe ariko ntibyatanga umusaruro ndetse ko nta kiza byazaniye DR Congo. Bakanongeraho ko n’abafatanyabikorwa ba Guverinoma yabo yaba ku rwego rwa Diporomasi,igisirikare n’imari badashyigikiye iyo ngingo.
Claude Hategekimana