Abanande beruriye abahutu bahunze imirwano ya M23 na FARDC ko batabashaka muri Teritwari yabo ya Lubero na Walkare
Isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Kanyabayonga ivuga ko Abayobozi b’imiryango y’Abanande,abakobo,n’Abanyanga basabye abaturage bo mu bwoko bw’Abahutu gusubira iwabo bidatinze.
Umwe mu batware bo mu bwoko bw’Abanande uzwi ku mazina ya Kadima yabwiye isoko ya Rwandatribune ati:aba bantu ni bagashoza ntambara,tuzi neza ko mu bice bya Kiwanja,Rutchuro,Kichanga,Bunagana n’ahandi aho M23 igenzura abaturage bari mu mahoro,twabonye impunzi nyinshi ziva Nyanzare,Gikuku,Kibirizi ,Bwito na Gihondo baduhungiraho,ariko ntitubashaka.
Bwana Kambale yakomeje agira ati:aba bantu benshi ni abanyarwanda harimo na FDLR,kandi twe ntidukorana na FDLR na gato nayo irabizi dufitanye amateka mabi,yatwiciye abantu benshi za Miliki na Kanyabayonga ntitwabyibagirwa rero nta nkambi zabo dukeneye,kuko byatuzanira ibibazo natwe tugatangira kumena amaraso.
Ubwo twandikaga iyi nkuru hari amakuru yavugaga ko n’abandi baturage batuye Masisi bari barahungiye mu bice bya Walkare ahitwa,Pinga na Gashuga nabo batangiye kugaruka mu byabo kuko abakongomani bo mu bwoko bw’Abanyanga bari kubirukana.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko kuva no myaka ya mbere,abahutu bo muri Kongo baradacana uwaka n’abanande ndetse n’abakobo,bityo akaba nta yandi mahitamo bafite uretse kuguma iwabo bagategekwa na M23.
Mwizerwa Ally.