Jules Mulumba umuvugizi wa Wazalendo yongeye gushinjwa n’aba Komanda b’imitwe ya Wazalendo kwica uwari ukuriye urubyiruko rw’abahutu muri Congo AMINI NTAMUGABUMWE
Itangazo ryasohotse ku cyumweru taliki ya 26 Werurwe 2024 rigashyirwaho umukono na Gen.Bigabo Ndaribitse Jonas ukuriye umutwe wa CMC/FAPC na Gen.Busogi Janvier ukuriye umutwe wa MPA risobanura uburyo Jules Mulumba ariwe wicishije Modeste Ntamugabumwe,wari ukuriye ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’Abahutu bo muri Congo.
Aba bakomanda bavuga ko amabwiriza yo kwica Nyakwigendera yahawe Jimy Butsitsi afantanyije na Seka Mirama n’uwitwa Abdou, abo bagabo bakaba aribo basanzwe bakora ibikorwa by’ubwicanyi mu mujyi wa Goma no mu nkengero.
Isoko ya Rwandatribune iri Goma yo ivuga ko uyu Nyakwigendera Modeste Ntamugabumwe yashimutiwe mu mujyi wa Goma ajya kwicirwa i Kibati ahitwa kuri Borne akaba yarahise anashyingurwa aho ngaho.
Nk’uko byemejwe ndetse no mu buhamya Jimy Butsitsi yatangiye mu kigo gishinzwe ubutasi cya ANR, uyu Jimy Butsitsi avuga ko amabwiriza yayahawe na Jules Mulumba afatanyije na Gen.Dominique ukuriye ,umutwe wa CMC/FDP.
Umwe mu bakozi ba ANR utarashyatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko ubwo bamenyaga ayo makuru bihutiye gufata Jules Mulumba kugirango agire ibyo abazwa afunzwe ,ariko ikigo gishinzwe ubutasi bwa gisirikare DEMIAP buvuga ko bitarebeka neza muri Wazalendo bahitamo gukurikirana Jules Mulumba ari hanze ,akazajya yitaba buri cyumweru nkuko byemezwa n’abatangabuhamya.
Hari hasize iminsi imitwe ya CMC/FAPC na MPA isohoye urutonde rw’abantu barenga Magana atatu bishwe na Jules Mulumba harimo n’abahoze ari abayobozi b’umutwe wa CMC/FAPC aha twavuga Gen.Thadee na Bigembe Nicholas bishwe na Jules Mulumba ndetse n’abandi bafungiwe i Makala ku kagambane ka Jules Mulumba aha twavuga Kamwanya Jean de Dieu na Mucoma bose bari abarwanashyaka ba CMC/FAPC ndetse n’abandi bakongomani benshi bafungiwe muri Gereza ya Ndolo na Makala.
Mwizerwa Ally
Rwandatibune.com