Umuvugizi w’ingabo za FARDC muri kivu y’amajyepfo Cap Kasereka yatangaje ko ubu ikigezweho ari ukwibanda ku kurandura umutwe wa FLN ukorana n’impuzamashyaka MRCD ukorera muri teritwari ya Kabare ho muri Kivu y’amajyepfo.
Yagize ati:”Ibi bikorwa byoguhiga bukware izi nyeshyamba,turabishyiramo ingufu zishoboka kuburyo ntaho bazasigara tukazagera no muri Teritoire ya Mwenga.”
Cap Kasereka yakomeje avugako ntakigomba guhagarika ibitero byo guhashya izi nyeshyamba za CNRD ndetse na FDLR ziherereye muduce twose two muri sheferi ya Nindja ho muri Territoire ya Kabare, no muri gurupema ya Nzibira muri Teritware ya Walungu.
Nyuma y’uko igisirikare cya FARDC kirasiye ibirindiro bya FLN byari biherereye mu kibaya cya Rusizi muri Kalehe, hagafatwa benshi muri zo izatorotse zahungiye muri Territoire ya Mwenga ahitwa Itombwe aho zifite ibirindiro bikuru zivuga ko zigiye kongera kwiyubaka ikaba ariyo mpamvu ingabo za FARDC zivuga ko zitagomba kuziha agahenge.
Cap Kasereka yagize ati:”tugomba kubahiga iminsi 7 kuri 7.”
Cap Kasreka yemeje kandi ko abenshi muri izi nyeshyamba barimo kwizana kubirindiro by’ingabo za FARDC kubera ubuhanga izi ngabo zirigukoresha.
Yagize ati:” Uburyo n’ubuhanga FARDC iri gukoresha muri iki gikorwa ni ukugota bariya barwanyi kugirango batajya kure bigatuma bibaviramo kurambika intwaro maze bakishyira mumaboko y’Ingabo za Leta ya Congo. Ibi bikazakorwa kugeza ubwo nta numwe uzasigara mu mashyamba ya Congo”
Cap Kasereka yemeje ko ingabo ziri muri kiriya gikorwa zahumurije abaturage ba Nindja kandi bagafatanya n’ingabo z’iguhugu za FARDC mu guhashya inyeshyamba batanga amakuru y’aho ziherereye.
Abayobozi ba société civile ya Nindja, muri teritware ya Kabare bemeje ko kuva kuri uyu wa mbere taliki ya 16 ukuboza 2019 humvikanye muri kariya gace urusaku rw’ibitwaro biremereye ndetse n’urw’intwaro ntoya muri gurupema ya Luhago bikaba byabaye mu masahay’umugoroba.
Inyeshyamba za CNRD zatangiye kugera muri aka gace mugitondo cyo kuri uyu w ambere ku wa 16 ukuboza 2019 ubwo zahungaga ibitero bya FARDC muri Kalehe kuva amasasu yatangira kumvikana kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru yaracyumvikana nk’uko umunyamakuru wa rwandatribune.com uri i Kalehe abihamya.
Aphrodis KAMBALE