Ibirindiro bikuru bya FDLR biri ahitwa Kazaroho byigaruriwe na FARDC bihabwa inkongi, ibyo byabereye muri Zone ya Rutshuro, Gurupoma ya Tongo, ni mu mirwano imaze iminsi ibiri itarahagarara kuva ejo saa kumi za mugitondo mu rukerera ubwo ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ubwo zashakaga guta muri yombi Perezida wa FDLR Gen.Byiringiro Victor.
Amakuru dukesha umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile muri Gurupoma ya Tongo mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wacu uri Kiwanja yamutangarije ko bigishidikanwa niba Gen.Byiringiro yafashwe cyangwa ataratabwa muri yombi, gusa imirwano ikaba yari igikomeje.
Ababyiboneye n’amaso bavuga ko FDLR yatakaje abarwanyi bagera kuri 32, n’aho umunane bakaba bakomeretse barimo na Jenerali Busogo ushinzwe iperereza ndetse n’umwe mu bayobozi ba FDLR ufite ipeti rya Majoro akaba yafashwe na FARDC.
FDLR kandi yatakaje ibirindiro bya Kazaroho yari imaranye imyaka 8 igenzura, yamburwa intwaro nto zigera kuri 20, abarwanyi ba FDLR bakaba bahunze berekeza I Parisi ho muri Nyamuragira ku bindi birindiro bya Gen.Omega, abandi bakaba berekeje ahitwa I Kirama.
Mu kiganiro na Major Ndjike Kayiko Eric Umuvugizi wa FARDC muri ako gace yagiranye na Rwandatribune.com yadutangarije ko hakiri kare kugira icyo atangaza kuko ibikorwa byo kwirukana FDLR muri kariya gace bigikomeje.
Yagize ati:operasiyo ntirarangira ntitujya muri byinshi kuko twaba tugiye kumena amabanga y’akazi gusa twagoteye abarwanyi ba FDLR muri Kazaroho dusenya n’ibirindiro byabo, hari n’intwaro twabambuye ariko imirwano irakomeje.
Umutwe wa FDLR umaze imyaka 20 mu mashyamba ya Congo wica abaturage ubasahura ndetse n’ibikorwa byo gufata ku ngufu abari n’abategarugori, ukaba ugizwe n’abahoze mu ngabo zatsinzwe n’interahamwe.
Mu mwaka wa 2001, ikaba ariho yashinzwe mbere ikaba yarabanje kwitwa ALIR, igizwe n’ibice bibiri igice cyitwa ABAHUBIRI(bagendera ku buhanuzi akaba ari igice cyahoze muri ALIR), igice cya kabiri cyitwa ABADUSUMA akaba ari abarwanyi bageze muri ALIR bavuye I Kinshasa gushigikira Kabira Joseph mu mirwano Repubilika ya Congo yari imazemo iminsi,
Ibi bice byombi nabyo ubwabyo bikaba bipingana, kugeza ku rwego rwa politiki, FDLR ikuriwe na Gen.Iyamuremye Gaston uzwi nka Byiringiro Victor, urwego rwa gisilikare FOCA rukaba rukuriwe na Gen.Ntawunguka Pacifique uzwi ku mazina ya Gen.Omega.
Mwizerwa Ally