Inyeshyamba za mai mai zikomeje kwibasira abaturage b’abakongongomani bo mu bwoko bw’abanyamulenge zibagabaho ibitero ari nako zibasahura inka zabo .
Kuyu wa 26 gicurasi 2020 mu masaha ya sakumi z’umugoroba nanone inyeshyamba za Mai Mai zagabye ibitero mu gace ko mu misozi ya Mi nembwe mu duce nka Kabingo na Kivumu.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Iminembwe.com ngo ubwo aba barwanyi ba Mai Mai bageragezaga kugaba ibitero k’ubaturage b’Abanyamulenge insoreresore z’Abanyamulenge zibumbiye mu mutwe bise “Twirwaneho” zahise zitabara maze zisubiza inyuma kino gitero.
Mu masaha ya sakumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo insoresore za Twirwaneho zasakiranye n’umutwe w’inyeshyamba za Mai Mai mu muhana wa Magede wari usanzwe urinzwe n’ingabo za FARDC aho humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu nkuko byatangajwe n’abaturage bahaturiye
Gad Nzabinesha Burugumesitiri w’akarere ka Minembwe avugana n’ikinymakuru iminembwe.com yavuze ko abaturage bakiri mu mazu yabo kandi ko ntanumwe urimo gusohoka hanze gusa anongeraho ko kuri ubu urusaku rw’amasasu rutangiye kugabanuka
Mu kiganiro yaraye agiranye na Rwandatribune.com Capt.Dieudone Kasereka umuvugizi wa FARDC muri operasiyo sokola 2 mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo yemeje iby’aya makuru avuga ko ingabo za FARDC zishe abarwanyi ba Mai Mai Gumino Twirwaneho 5 naho ku ruhande rwa FARDC hapfa 2,asoza avuga ko ibintu bigenda bisubira mu buryo,ingabo za FARDC zikaba zakajije umutekano muri ako gace.
Ibi bitero bije nyuma yaho hashize iminsi itatu abasirikare ba FARDC bahanganye n’undi mutwe uvuga ko urwanira bene wabo b’Abanyamulenge.
Hategekimana Claude