amakuru aturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aravuga ko Ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ziharanira impinduka muri Congo zirangajwe imbere na Mai Mai NDC Ndume iyobowe na Col.Shimirayi Gidon nazo ziyongereye mu rugamba FARDC ihanganyemo na FDLR.
Nkuko byemejwe n’Umwe mu bayobozi ba Sosiyeti Sivili bo mu gace ka Gurupoma ya Bwito aravuga biboneye imirongo miremire y’abarwanyi n’ibitwaro bikomeye berekeza ahitwa I Rugali ahari inyeshyamba za FDLR Batayo ya Mediyane na Batayo CRAP ikuriwe na Col.Ruhinda,intego y’aba barwanyi n’ugutera ingabo mu bitugu Ingabo z’igihugu cyabo mu kwirukana abarwanyi b’abanyamahanga,nubwo bimeze bityo ariko,inyeshyamba za FDLR nazo zohereje abarwanyi 50 baturutse muri wa mutwe wazo udasanzwe witwa CRAP,ahitwa iParisi mu ishyamba rya Nyamuragira mu rwego rwo gukaza uburinzi bwa Gen.Omega.
Kugeza ubu imirwano muri iki gitondo yubuye mu gace ka Bwaranda,Nyanzare na Kilinga ni muri Gurupoma ya Gihondo,Bukombo na Tongo ho muri Zone ya Rucuro iyi mirwano ikaba igishamiranyije Ingabo za FARDC n’Inyeshyamba za FDLR,mu gihe twandikaga iyi nkuru amakuru atugezeho avugako abarwanyi 58 bishikirije Ingabo za MONUSCO zikorera i Kiwanja harimo aba ofisiye batanu umukuru akaba afite ipeti rya Majoro,yaba ku ruhande rwa FARDC n’urwa FDLR ntawe urahakana cyangwa ngo ayemeze twashatse Umuvugizi wa FARDC Maj.Ndjike Kaiko Eric kuri telephone ntiyadukundira.
Mwizerwa Ally