Imitwe yitwaje intwaro itandatu ikorera mu mashyamba ari mu burengerazuba bwa Congo yishyize hamwe kugira ngo irandure burundu umutwe w’inyeshyamba wa FDLR.Ibi biabye nyuma y’aho umukuru w’ikigihugu Etienne Tshisekedi asabye inyeshyamba z’abanyekongo zifite uburambe n’ubushobozi kumufasha kwirukana burundu imitwe yitwaje intwaro n’inyeshyamba z’abanyamahanga kugira ngo bagarure amahoro mu gihugu ayoboye.
Ihuriri ry’iyi mitwe yitwaje intwaro itandatu rishinzwe nyuma y’iminsi ine y’ibiganirohagati yayo byanzuye ko hashyirwaho ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro y’abanyekongo ryiswe Reseau de Patriotes Resistants Congolais (RPRC).
ikinyamakuru 7sur7.cd cyanditse ko iri huriro riteganya gutanga igitabo gikubiyemo imihigo yo guhashya FDLR mu nama izayihuza n’inzego za guverinoma iteganyijwe kubera i Kinshasa.
abagize iri huriro RPRC batangaje ko biteguye gushyira intwaro hasi bagafatanya n’ingabo z’igihugu mu mugambi umwe wo kugarura amahoro mu gihugu cya Congo.Ibitero bigamije kugarura amahoro ngo bizibanda ku mutwe w’inyeshamba wa FDLR byumwihariko ariko nanone ngo ntuzasiga inyeshyamba za ADF.
Umuvugizi w’iri huriro Desire Ngabo yagize ati: “Dufite ihuriro.twese twafashe intwaro ngo turwanye FDLR.Twasanze ari ingenzi cyane gushyira ingufu hamwe kugira ngo turandure FDLR iwacu mu gihe tugitegereje ibiganiro biduhuza na guverinoma ya Congo.twanateguye kandi igitabo kigaragaza ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mugambi tuzamurika mu nama duteganya izaduhuza na guverinoma i Kinshasa.”
Inama ishyiraho iri huriro yabereye i Bukumbirwa muri gurupoma ya Ikobo homuri teritware ya Walikale muri Kivu y’amajyaruguru.iyi mitwe yihuje ni uwitwa Nduma Defense of Congo NDC-R uyobowe na Guidon Shimiray,Mai Mai Mazembe UPDI iyobowe na Kitete Bushu,Mai Mai Kifuafua iyobowe na Delphin Mbaenda,Mai Mai Simba ,Mai Mai MAC iyobowe na Mbura Matondi ndetse na Mai Mai Raiya Mutomboki Ntoto iyobowe na Shebi Bazungu.
Ubwanditsi