Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita, yongeye kumvikana avuga ko FDLR ariyo yagabye iki gitero cyahitanye Ambasaderi, Luca Attanasio
Ku wa 22 Gashyantare, nibwo ku Isi hose hamenyekanye urupfu rwa Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Luca Attanasio.
Uyu mugabo yishwe ubwo yari mu rugendo rugana mu gace ka Rutshuru gusura ibikorwa bya gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM) byo kugaburira abana ku mashuri.
Uretse Ambasaderi Luca Attanasio iki gitero cyanaguyemo umurinzi we, Vittorio Lacovacci ndetse n’umushoferi wari ubatwaye witwa Mustapha Milambo.
Nyuma y’umunsi umwe iki gitero kibaye, Leta ya RDC yasohoye itangazo rivuga ko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakozwe n’abarwanyi b’umutwe wa FDRL.
Uyu mutwe wiganjemo abahoze ari Ingabo z’u Rwanda, EX-FAR ndetse n’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko nyuma bagahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wahakanye aya makuru uvuga ko ibyo Leta ya Congo itangaza ari ibinyoma.
Nyuma y’amezi hafi abiri ashize ibi bibaye, ku wa 7 Mata 2021 Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita, yongeye kumvikana avuga ko FDLR ariyo yagabye iki gitero cyahitanye Ambasaderi, Luca Attanasio.
Kinshasa Times yatangaje ko ibi Carly Nzanzu Kasivita yabishingiye ku kuba agace Ambasaderi Attanasio yarasiwemo kagenzurwa n’abarwanyi ba FDLR.
Ati “Nubwo FDLR yahakanye, nibo bagishinjwa iki gitero, hashingiwe ku kuba agace umudipolomate w’u Butaliyani, umurinzi we n’umushoferi we biciwemo ari agace kaberamo ibikorwa bya FDLR, birimo ubwicanyi, gushimuta ndetse n’ibindi bihungabanya umutekano.”
Nyuma y’urupfu rwa Ambasaderi Attanasio n’abo bari kumwe hahise hatangizwa iperereza, gusa kugeza n’ubu nta makuru ntakuka aratangazwa ku bagabye iki gitero.
Mwizerwa Ally