Lt.Col Museme Festus yafashwe na FARDC abarwanyi 22 barahagwa mu mirwano FDLR yatangije ishaka kwisubiza Kazaroho
Ibi byabereye muri Gurupoma ya Tongo,Teritwari ya Rucuru,muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ubwo,ejo ku cyumweru taliki ya19 Mata mu ma sakumi z’umugoroba,imirwano ya mbere yabereye mu gace kahitwa Kabarozi ubwo FDLR yashakaga gufata bugwate imodoka yari igemuriye ingabo za FARDC ibiribwa mu mirwano yamaze iminota 45,FARDC yakomerekesheje abasilikare 3,inyeshyamba za FDLR zihatakariza abarwanyi 2 zamburwa imbunda 3,imwe yo mu bwoko bwa PKM na AK47 ebyiri,intego aba FDLR bari bafite kwari ukureba ko babona ibiribwa kuko FARDC yabafungiye inzira zose bakuragamo ibiribwa inzara ikaba iri kuvuza ubuhuha.
Imirwano yakomereje kandi mu nkengero z’ishyamba za Kazaroho,uturutse ahitwa Kawunga,ubwo Inyeshyamba zibarizwa muri Batayo ya Sinayi zageragezaga kwisubiza Kazaroho zisakirana na wa mutwe udasanzwe w’ingabo za Congo HIBOU SPECIAL FORCE mu mirwano yamaze amasaha ane,inyeshyamba za FADLR zisubizwa inyuma muri iyo mirwano Lt.Col Museme Festus wari ubayoboye afatwa mpiri n’izi ngabo abandi barwanyi 18 bahasiga ubuzima,inkomere 5 zikaba zarishyikirije MONUSCO iri ahitwa Kiwanja.
Gutakaza agace ka Kazaroho n’ikintu nanubu umutwe wa FDLR utarakira kuko hari moteri y’ubukungu bwayo nkuko twabivuze mu nkuru y’ubusize,kugeza ubu abarwanyi ba FDLR bibaza aho amafaranga uyu mutwe winjiza ajya umwe mu barwanyi baganiriye na Rwandatribune.com bari mu kigo cya Monusco ahitwa Kiwanja avuga ko inyeshyamba za FDLR zatakaje ibyiringiro ati:akandi murabona ko aba basaza badashaka kurekura ngo haze ibitekerezo,urebye nka Gen.Byiringiro yirirwana ishapule mu ntoki asaba Bikira mariya kumutsindira urugamba,undi mu jenerali dufite navuga nk’uwitwa Gen.Powete n’umusaza ufite nk’imyaka 75 arwara igicuri,ahora asusumira,mbese aba ofisiye benshi dufite barashaje kandi nta gahunda yo kurekurira abasore ngo bayobore bafite n’ubagiriye inama bakwita Inyenzi.
Umutwe wa FDLR umaze imyaka irenga 20 urwanira mu mshyamba ya Congo igihe FDLR yashungwaga yari ifite abarwanyi barenga 7000,ubu isigaranye abatarenga 700 nabo umubare nyamwinshi ungana na 60% ukora akazi ko kurinda aba ofisiye bakuru,urugero ni nka Gen.Omega arindwa n’abarwanyi 180,Gen Byiringiro Victor arindwa n’abarwanyi 130,mu gihe abari mu bikorwa bya operasiyo aribo bake,abari mu burinzi bw’abayobozi akaba aribo benshi kuko hari n’abarirwa bahetse aba basaza mu ngobyi,igice kindi gisigaye cy’abarwanyi birirwa mu gusoresha,gutwika amakara,gusatura imbaho,guhinga no gucukura amabuye y’agaciro .
Mwizerwa Ally