Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibintu bikomeje kudogera, kubera ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro yagize iki Gihugu nk’indiri yacyo, aho noneho uherutse kuvuka wa Wazalendo ukomeje kugaragara mu bikorwa bidasanzwe.
Hari amashusho yagiye hanze agaragaza inyeshyamba z’uyu mutwe ugizwe n’urubyiruko rw’Abanyekongo ruvuga ko rwambariye kurinda ubusugire bw’Igihugu cyabo.
Uyu mutwe uherutse kugereranywa nk’uw’inkoramarasi utazibagirana mu Rwanda w’Interahamwe wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu mashusho yagiye hanze agaragaza izi nyeshyamba zigize umutwe wa Wazalendo, agaragaza ziri mu bisambu zifite imihoro mu ntoki, aho buri wese aba afite imihoro ibiri.
Uwatanze amakuru kuri izi nyeshyamba, yavuze ko zari ziri muri Teritwari ya Beni yo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, zikaba zagaragaye kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Gicurasi 2023.
Amakuru avuga ko izi nyeshyamba ziri mu gikorwa kimwe na FARDC cyo gushakisha abarwanyi b’umutwe wa ADF ukomoka muri Uganda, na wo ukomeje koreka imbaga.
Nubwo izi nyeshyamba za Wazalendo ziri mu bikorwa byo guhashya ADF, uyu watanze amakuru, yavuze ko ibi na byo biri mu bikomeje gutiza umurindi ubwicanyi bukorerwa abaturage kuk uyu mutwe w’urubyiruko na wo wica abaturage ndetse ko kuva muri Mutarama uyu mwaka wa hamaze kwicwa abarenga 100.
M23 iherutse gushyira hanze itangazo, iherutse kugaragaza ko ubufatanye bwa FARDC n’imitwe yiyambaje irimo n’uyu wa Wazalendo witwara nk’Interahamwe, baherutse kwica abaturage 17 mu gace kamwe, ndetse bakica inka z’abaturage zirenga 200.
RWANDATRIBUNE.COM