Minisitiri w’Ingabo mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yakiriye ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda ziherutse kwinjira muri Uganda, zigahita zinasigarana kamwe mu bice byarekuwe na M23.
Jean Pierre Bemba yakiriye izi ngabo za Uganda, nyuma y’igihe gito yinjiye muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mavugururwa yakozwe mu kwezi gushize.
Izi ngabo za Uganda, zagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigize itsinda rya EACRF ryagiye gutanga umusanzu mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Izi ngabo za Uganda zakiriwe n’ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 uri mu mitwe yakunze gushinjwa guhungabanya umutekano wagiye kugarurwa n’izi ngabo.
Ubwo izi ngabo za Uganda zinjiriraga ku mupaka wa Bunagana zakiriwe n’abarimo Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Major Willy Ngoma ndetse yifotozanya na bamwe mu bayobozi b’izi ngabo za Uganda, bahuje urugwiro.
Nyuma yuko izi ngabo za Uganda zigeze muri Congo Kinshasa, abayobozi bakuru muri Uganda barimo na Perezida w’iki Gihugu, Yoweri Kaguta Museveni ndetse n’umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umusirikare ukomeye muri Uganda, bavuze ko zitagiye kurwana na M23 nkuko abategetsi ba Congo babyifuzaga.
General Muhoozi we yanavuze ko Abanya-Uganda n’abagize umutwe wa M23 ari abavandimwe ku buryo ntaho bahera babarwanya, ahubwo ko bagiye gutanga umusanzu mu gushaka umuti w’ibibazo byabo.
RWANDATRIBUNE.COM