Bamwe mu Bapolisi bo mu Gipolisi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagaragaye baterura umumotari kuri moto ye, bahita bayimwiba.
Ni amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaramo abapolisi batandatu bamaze guhagarika umuntu wari kuri moto, ubundi bakamuteruraho, bakanamwambura urufunguzo.
Umwe muri aba bapolisi baba barimo n’abafite impunda, ahita yurira iyo moto agahita ayatsa ubundi akayimwiba.
Ni amashusho bigaragara ko yafashwe mu ibanda rikomeye yafashwe n’uwari mu modoka yari iri nyuma y’ahabereye iki gikorwa cy’ubujura cyakozwe n’abapolisi.
Abo mu nzego z’umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavugwaho imyitwarire idahwitse irimo n’iyi y’ubujura no gusahura abaturage.
Bamwe mu basirikare ba FARDC bari ku rugamba rwo guhangana na M23, na bo bagiye bagaragara bagiye mu biturage by’abaturage, bakabiba ndetse bamwe ntibatinye no kwiba ibiryo basanze ku ziko.
RWANDATRIBUNE.COM