Umusirikare mukuru wa FARDC yagaragaye ari mu mujyi wa Bunagana uherutse kurekurwa n’umutwe wa M23, ukawusigira igisirikare cya Uganda, ugasaba ko FARDC itagomba gukandagizamo ikirenge.
Umujyi wa Bunagana, wafatwaga nk’ibirindiro bikuru bya M23 uherutse kurekurwa n’uyu mutwe mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo byafashwe, aho kugeza ubu wamaze kurekura ibyo bice byose byari mu maboko yawo.
Ubwo abarwanyi ba M23 bavaga muri uyu mujyi wa Bunagana, basigiye ubutumwa abaturage bawutuyemo, ko babasigiye ingabo za Uganda zizakomeza kubacungira umutekano.
Uyu mutwe kandi wari wavuze ko nta musirikare wa FARDC cyangwa umurwanyi w’umwe mu mitwe ifasha iki gisirikare, ugomba gukandagiza ikirenge cye muri uyu mujyi mu gihe cyose aka gace kakiri mu maboro y’ingabo za EAC.
Gusa uyu mutwe uvuga ko hari umusirikare wa FARDC wagaragayemo ariko ngo ku bw’amahirwe ni uko babonye yari ari kumwe n’abasirikare ba EACRF.
Byumvikana ko iyo aza kuhagaragara wenyine atari kumwe n’abasirikare bemerewe kuba bari muri uyu mujyi, byashoboraga kwakirwa nabi na M23.
Muri uyu mujyi urimo ingabo za Uganda, kandi ubu ucungiwe umutekano mu buryo budasanzwe, aho ibimodoka by’intambara bizwi nk’ibifaru, bihagaze ku buryo ntaho umwanzi yamenera ngo aze guhungabanya umutekano w’abaturage.
RWANDATRIBUNE.COM