Inyeshyamba z’umutwe witwaje intwaro wa CODECO umaze igihe wica abaturage mu bice binyuranye, zirukanywe na FARDC mu duce tugera mu icumi twose two muri Komini ya Mungwalu.
Hamaze iminsi humvikana ibikorwa by’ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abahema mu bice binyuranye mu Ntara ya Ituri, bukorwa n’inyeshyamba z’umutwe wa CODECO.
Igikorwa cyo kwirukana inyeshyamba z’uyu mutwe wa CODECO, cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2023, nyuma yuko kimaze itanu muri aka gace karere gaherereye mu birometero ijana mu majyaruguru ya Bunia.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ibikorwa by’ubukungu n’uburezi byasubukuwe muri ibi bice ndetse FARDC ikaba ikomeje gukora ibishoboka byose ngo izi nyeshyamba ziranduke.
inyeshyamba za CODECO zari zimeze nk’izatuye, kuva zinjira ku wa gatanu tariki ya 15 Mata, mu turere dutatu twa Mungwalu n’ahandi hantu hacukurwa amabuye y’agaciro harimo Nzebi, Andisa, Kotolu na Matara, aho ibikorwa byose by’ubucuruzi n’uburezi byari byahagaze.
Nyuma y’iminsi itanu y’imirwano, ibirindiro byose by’umutwe w’inyeshyamba byayobowe na FARDC, yirukana izo nyeshyamba kugeza aho bakomereye ibirindiro byabo i Mbau ndetse no ku nkombe zose z’umugezi wa Ituri.
Nk’uko umuyobozi w’agace ka Mungwalu, Jean-Pierre Bikilissende abitangaza ngo bamwe mu baturage bari bavuye mu byabo, basubiye mu ngo zabo kandi ibikorwa by’ishuri byasubukuwe ku wa Mbere muri iyi komini nyuma y’iminsi icumi bisa nk’ibyahagaze.
Abatuye muri aka gace, basabye FARDC gukomeza kotsa igitutu izi nyeshyamba kugira ngo bagarure ubutegetsi bwa Leta muri kano karere.
RWANDATRIBUNE.COM