Nibavuga ko FARDC ikorana n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro yayogoje abantu muri Congo, ntibaba babeshye kuko iyi mitwe ubwayo ibyigamba, ndetse umuyobozi muri CODECO akaba yatangaje ko bifuza ko bo na FARDC baba nk’umuntu umwe.
Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Gicurasi 2023, n’umwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe wa CODECO ubwo yari mu Ntara ya Ituri, aho abarwanyi b’uyu mutwe bari kumwe n’abasirikare ba FARDC bagiye kuganiriza abaturage.
Umwe mu bayobozi b’Umutwe wa CODECO ubwo yafataga ijambo, yagize ati “Uyu munsi turifuza ko CODECO na FARDC baba umuntu umwe.”
Ni mu gihe uyu mutwe wa CODECO wakunze kugaba ibitero simusiga byagiye byivugana abaturage benshi, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abahema, aho izi nyeshyamba zabasangaga mu ngo z’abo Banyekongo zikabicarayo urw’agashinyaguro zikanabatwikira inzu.
Abarwanyi b’uyu mutwe kandi bagiye bagaba ibitero ku bashumba bo mu bwoko bw’abahema, bakabica bakanabanyaga Inka zabo.
CODECO ni umwe mu mitwe yiyemeje gufatanya na FARDC mu rugamba iki gisirikare cya Leta cyari gihanganyemo na M23, ariko uyu mutwe ukaba utarahwemye kuranwa n’ibikorwa bibi byahitanye inzirakarengane nyinshi.
RWANDATRIBUNE.COM