Intambara ya FARDC na M23 yadukiye mu bice bya Nyamirima na Nyamitwitwi byagenzurwaga na FARDC ifatanyije na FPP Abajyarugamba
Amasasu n’ibibunda biremereye byabyukiye mu bice bya Nyamirima na Nyamitwitwi biherereye muri Gurupoma ya Binza, isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Nyabanira ivuga ko ingabo za Leta n’inyeshyamba z’umutwe wa FPP uyobowe na Gen.BGD Kanane Jean Damacsene uzwi ku mazina ya Dany, bakijijwe n’amaguru bahungira muri Pariki
Uyu mutangabuhamya avuga ko intambara yamaze igihe cy’iminota mirongo 30,abarwanyi ba M23 baba binjiye muri utwo duce,abasesenguzi bazi ako karere bavuga ko bitarikorohera ingabo za Leta kuhaguma kubera ko M23 yarabasaga ibasunukira mu kiyaga cya Rwicanzige.
Akarere ka Nyamirima na Nyamitwitwi kari kamaze igihe cy’imyaka irenga 10 kagenzurwa n’imitwe ya Mai Mai Je t’aime yabo mu bwoko bw’Abandandi,ndetse na FPP Abajyarugamba umutwe w’abanyarwanda bigumuye muri FDLR ukaba uyobowe na Gen kanani Jean Damacsene uzwi ku mazina ya Dani,bivugwa ko agace ka Nyamrima karimo Batayo yitwa Marine iyobowe na Capt Donatien wa FPP,bivugwa ko yaba yakomerekeye muri iyo mirwano.
Umutwe wa FPP Abajyarugamba washinzwe mu mwaka wa 2004 ,ushingwa na Nyakwigendera Sangano Musuhuke,uzwi ku Mazina ya Soke ,uyu akaba yaraje kwicwa na CNDP ya Gen.Laurent Nkunda, nyuma yaje gusimburwa na Gen.Kanane Dany uvuka mu Murenge wa Rusarabuye, mu karere ka Burera, uyu mutwe ukaba ugizwe na Batayo yitwa Zayituni, Marine na CRAP mu gace ugenzura ukaba ufatwa nk’agaco k’amabandi.
Ally Mwizerwa